About us

AJEMEL UR HUYE

Our Vision

To be a healthy Association growing holistically, multiplying disciples and extending the Kingdom of God in the Campus, out the Campus and in Rwanda at large.

Our Mission

To proclaim good news of Jesus Christ, and to extend the Kingdom of God through: Evangelism, Education, Health, Community development and Social welfare of the students, and as far as our Church concerned, we care the Youth of the Church; EMLR.

generations

AJEMEL UR HUYE GENERATIONS

Ministries

AJEMEL UR HUYE Ministries

WEEKLY ACTIVITIES

Days      Time Activities
mon

Evangelical Team or Technical commission
wed

Bible study
thu

Morning devotion
thu

Abahetsi team
fri

Fellowship
sat

Shalom Worship Team and La bonne Nouvelle Repetition
sun

Fellowship

Our story

Amateka ya AJEMEL

EGLISE METHODISTE LIBRE AU RWANDA (EMLR)

ASSOCIATION DE LA JEUNESSE ESTUDIANTINE METHODISTE LIBRE (AJEMEL)

TUMENYE AJEMEL

Amakuru akubiye muri iyi nyandiko yateguwe kandi atangwa na MUNYANZIZA Jonathan, yandikwa na Felicien NIYOMUGABO, yemezwa kandi anozwa n'ubuyobozi bwa AJEMEL UR Huye buhagarariwe na MUCYO Dieudonne(President). Huye, 2025.

I. IRIBURIRO

Urubyiruko ni rwo Torero ry’uyu munsi ariko n’ejo hazaza. Iyo itorero ritita ku rubyiruko ngo rirutoze uburere bwiza n’umuco mwiza ntaho riba riva, nta n’aho riba rigana...

Ni muri urwo rwego, Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, naryo ryashinze Umuryango uhuza abanyeshuri b’Abametodisiti biga mu mashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza rigamije guhuza ingufu n’ibitekerezo by’abanyeshuri kugira ngo Itorero rirusheho gutera imbere mu buryo bwihuse. Uyu muryango witwa “AJEMEL”.

NONESE “AJEMEL” NI IKI?

AJEMEL ni amagambo ahinnye y’igifaransa avuga ngo “Association de la Jeunesse Estudiantine Methodiste Libre.” Bisobanuye Umuryango uhuza abanyeshuri b’amatodisite biga mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza...

II. IMPAMVU ZATUMYE UMURYANGO UVUKA

III. INTEGO Z’ AJEMEL (Devise)

  1. Kwizera: Umunyamuryango ahora asaba kandi asenga Imana ngo imuhe kugira kwizera no kwezwa rwose...
  2. Urukundo: Umunyamuryango arangwa n’urukundo aho ari hose no mu mirimo ye yose...
  3. Umurimo: Umunyamuryango yitangira umurimo akitangira itorero ry’Imana...

IV. INSHINGANO Z’ AJEMEL (Objectives)

V. IBY’ INGENZI AJEMEL IGAMIJE GUKORA

  1. Kwigisha urubyiruko ubutumwa bwiza.
  2. Kuba umuhuza w’urubyiruko rwiga n’ubuyobozi bw’itorero.
  3. Kumenya abanyeshuri b’abametodisite aho bari hose...
  4. Gutegura amateraniro y’impemburo...
  5. Gukora ubuvugizi ku banyeshuri batishoboye...
  6. Kugirana ubumwe n’indi miryango y’urubyiruko...
  7. Kwitabira imirimo y’itorero igamije kuriteza imbere...
  8. Kumenyekanisha Umuryango.

VI. INZEGO Z’ AJEMEL

Inzego zitandukanye zirimo: Inama nkuru y’igihugu, komite ku rwego rw’igihugu, conference, paruwasi, n’ibigo by’amashuri...

AHO UMUTUNGO W’ AJEMEL UTURUKA

VII. IBIRANGA UMUNYAMURYANGO W’ AJEMEL

Umunyamuryango arangwa no kugira gahunda, kwitanga, kwirinda ikibi, kuba inyangamugayo, gukoresha impano mu murimo w’Imana, gusenga no kuba urugero mu bandi...

VIII. AMASHURI ABARIZWAMO AJEMEL

AJEMEL UR-Huye

AJEMEL yatangiye gukorera muri UNR mu 1993, iza guhagarara mu 1994, yongeye gusubukura mu 2000. Korali La Bonne Nouvelle yavukiye muri uwo mwaka, naho Shalom Worship Team yatangiye mu 2016. AJEMEL UR-Huye ikorana na Paruwasi ya Rwanda ibifashijwemo n’umupasiteri wa Konferansi ya Butare.

IX. UMUSOZO

Muri make, aya niyo mavu n’ amavuko ya AJEMEL. Ibitekerezo bikubiye muri iyi nyandiko ntabwo ari ihame ndakuka, niyo mpamvu dusaba abantu bose bazasoma iyi nyandiko kutugezaho ibitekerezo byabo, kandi aho muzabona ibitekerezo bigoramye mukadufasha kubigorora. Ibyo bizadufasha gukomeza gutegura noneho inyandiko yuzuye isobanura neza AJEMEL k uburyo buri wese anogerwa.

Banyeshuri, uyu muryango ni uwacu, nimuze tuwushyigikire tuwusobanukirwe hanyuma tuwugeze ku batawuzi, mwe gupfukirana impano Imana yabahereye ubuntu ngo muzibuze kwaka. Urubuga ni urwanyu, ni twe mizero y’ itorero ry’ ejo, ni twe ubwacu bireba kugena uko itorero ryacu rizamera ejo, nituzamura itorero naryo rizatuzamura.

Bayobozi b’ itorero mu nzego zose, namwe uyu muryango ni uwanyu, nimwegere abana banyu mubumve, mubamurikire, mubatoze inzira nziza bazarinda basaza bataryivamo kuko amagambo atagira mukuru arumba ari indaro. Itorero ry’ ejo ryubakiye ku burere n’ umuco dutoza urubyiruko rwacu.

Nimuze twese duhagurukire rimwe nta n’ umwe usigaye inyuma, maze dushyigikirane, dushyire hamwe, duterane ingabo mu bitugu, twubake itorero ry’ Imana turigeze ku rugero Kristo arishakaho.

Turashimira, MUNYANZIZA Jonathan, wagize igitekerezo cyo gushinga AJEMEL, aho ibireyeho agakomeza kujya inama, gusobanura intumbero Imana yamushyize ku mutima, akaba kandi agikomeje kudusobanurira amateka y’ AJEMEL.